Print

Uganda:Polisi ifunze Abantu 200 bazira gusahura bitwaje intwaro

Yanditwe na: 1 January 2017 Yasuwe: 695

Polisi yo mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi abantu basaga 200, bashinjwa urugomo no kwitwaza ko batangiye umwaka mushya bagasahura abacuruzi bitwaje intwaro zirimo n’ibyuma.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyatangaje ko abagera kuri 138 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu mujyi wa Kampala bakekwaho ibyaha birimo ubujura n’ubusinzi.

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala Joseph Bakaleke, yanavuze ko abo 138 bazira ibyaha birimo kurema ibico, imirwano ndetse no kwangiza ibikorwa by’iterambere.

Mu bafashwe harimo babiri bagerageje kwiba Umuhinde uba muri iki gihugu bakoresheje ibyuma, bakazagezwa imbere y’ubutabera nk’uko polisi ikomeza ibisobanura.

Abagera kuri 50 bakaba baganirijwe boherezwa iwabo kuko nta byaha byabagaragayeho ku buryo bafungwa.