Print

Umurepubulikani ukomeye afite ubwoba bw’ ubutegetsi bwa Trump

Yanditwe na: 2 January 2017 Yasuwe: 1744

Umutegetsi ukomeye mu ishyaka riherutse gutorerwa kuyobora Leta z’ Amerika ‘abarepublicain’ avuga ko afitiye ubwoba kazaza h ’abuzukuru be bitewe na politiki y’ ubutegetsi bwa Donald Trump.

Christine Todd Whitman, wayoboye ikigo cyita ku bidukikije (EPA) ku butegetsi bwa George W Bush, ashinja Trump tsi. kwirengagiza nkana ibigaragarazwa n’ ubushakashatsi.

Uyu mugore avuga ko politiki ya Trump igaragaza agaciro gace aha ibidukikije ibintu uyu mugore avuga ko bizagira ingaruka mbi ku isi y’ ahazaza.

Abashigikiye Trump bivugira ko amategeko agenga ibidukikije abangamira ubucuruzi.

Todd Whitman avuga ko nawe atanze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zikora Ubucuruzi ariko ngo hagomba gushaka uburyo ubu bucuruzi bukorwa butabangamiye ibidukikije.

Politiki ya Trump n’ abamushyigikiye ni uguha rugari abantu bagacukura Nyiramugengeli, gucukura amabuye y’ agaciro, ndetse no kwagura ubucukuzi bwa Peteroli mu Nyanja ya Arctique.

Muri politike, bavuze ko bashobora kuva mu masezerano agenga ibidukikije ku isi. Ngo bateganya no gukuraho Minisiteri y’ ibidukikije ndetse n’ ikigo EPA kirengera ibidukikije.