Print

Ruswa yaba irimo kuvuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye ku Isi

Yanditwe na: 3 January 2017 Yasuwe: 1449

Muri iyi minsi mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi hakomeje kugaragara inkuru z’ abayobozi bakomeye ku isi bavugwaho ruswa. Abo bayobozi bakomeye muri politiki ku rwego rw’ isi bavugwaho ruswa babiri ni abo mu gihugu cya Koreya y’ Epfo, umwe ni uwo muri Israel n’ undi wo muri Argentine.

Ni abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ abibumbye Ban KI – kI - Moon ukomoka mu gihugu cya Koreya y’ Epfo, Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Nethanyahu, Perezida wa Koreya y’ Epfo Madamu Park Geun – Hye ndetse na Madamu Cristina Fernandez wigeze kuba Perezida wa Argentine

Ban Ki- Moon Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye ucyuye igihe aravugwaho kuba yarakiriye ruswa ingana n’ ibihumbi 200 by’ amadorali muri 2005 ubwo yari Minitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Koreya y’ Epfo. Ikinyamakuru Sisa-in cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko aya mafaranga Ki-moon yayaherewe ahaherereye Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga Hannam-dong, mu Majyepfo ya Seoul ariwo murwamukuru wa Koreya y’ Epfo.

Uretse ibihumbi 200, iki kinyamakuru kivuga ko Ki- Moon yaba yarakiriye indi ruswa y’ ibihumbi 30 by’ amadorali muri 2007, ubwo yari akimara kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Bivugwa ibi 30 yabihawe n’ Umuherwe Park Yeon-cha wari ufite uruganda rukora inkweto rwa Taekwang.

Umuvugizi wa Ban Ki-moon, Stephane Dujarric de la Rivière ahakana ibirego bishinjwa uyu muyobozi avuga ko nta shingiro bifite, ndetse ari amakuru mpimbano.

Minisitiri w’ intebe wa Israel Benjamin Netanyahu arimo gukorwaho iperereza. Arakekwaho kuba yarakiriye impano z’abacuruzi bakomeye bo muri Israel ndetse n’iy’Umufaransa Arnaud Mimran, wakatiwe igifungo cy’imyaka umunani azira kunyereza imisoro ifite agaciro ka miliyoni 283 z’amayero, asaga miliyari 243 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko tariki ebyiri Mutarama 2017 aribwo polisi yatangiye guhata ibibazo Netanyahu wasabye ko bamusanga iwe mu rugo mu Mujyi wa Yerusalemu.

Ubwo babazwaga na AFP ariko yaba abavugizi ba Polisi n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntawigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ibijyanye n’iri perereza.

Mu butumwa aherutse kwandika ku rukuta rwa Facebook, Netanyahu yatangaje ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma byihishwe inyuma n’abatavuga rumwe nawe bifuza ko ava ku butegetsi bitanyuze mu matora.

Muri Kamena 2016 nibwo byatangajwe ko Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Israel, Roni Alsheikh yaba yarasabye itsinda ry’ubutasi gukora iperereza kuri Netanyahu ariko mu ibanga.

Ubutabera bwa Israel buhana bwihanukiriye buri wese ufatiwe mu mutego wo kurya ruswa kuko n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Ehud Olmert, ari nawe Netanyahu yasimbuye muri Gashyantare umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’amezi 19 muri gereza nyuma yo kwakira ruswa.

Perezida wa Koreya y’ Epfo Madamu Park Geun – Hye avugwaho ibyaha bya ruswa no kuba kugambanira igihugu ayoboye kuva 25 Gashyantare 2013. Ki- Moon mbere gato y’ uko nawe atungwa agatoki yavuze ko Madamu Park yoretse igihugu cya Korea y’ Epfo mu byaha bya ruswa avuga ko Koreya y’ Epfo iri mu kaga nk’ ako yanyuzemo mu ntambara mu myaka 70 ishize.

Ibi byaha birimo ubugambanyi na Ruswa bivugwa kuri Perezida Geun- Hye nibyo byatumye tariki 9 Ukuboza 2016 Inteko Nshingamategeko ya Korea y’ Epfo imukuraho icyizere. Gusa mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru tariki ya mbere 1 Mutarama 2017, Madamu Geun – Hye yahakanye ibimuvugwaho avuga ko nta muntu yigeze yaka amafaranga ashimangira ko nta n’ umuntu yigeze yemerera ikintu icyo ari cyose.

Urukiko rw’ ikirenga rurimo gusuzuma ibi byaha Perezida Geun – Hye avugwaho nibimuhama azahita yeguzwa burundu hategurwe amatora yo kumusimbuza. Kuri yegujwe by’ agateganyo igihugu kiyobowe na Minisitiri w’ Intebe nabwo mu buryo bw’ agateganyo.


Cristina Fernandez wayoboye Argentine muri 2007 kugeza 2015, tariki 28 Ukuboza 2016 yagejejwe imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byaha birimo ruswa no kwikubira amafaranga yari agenewe ibikorwaremezo.

Ibi birego byose Cristina Fernandez, arabihakana agashimangira ko Perezida uriho ubu, Mauricio Macri ariwe ubiri inyuma.

Kuva Fernandez yava ku butegetsi, ntabwo yarigeze ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi ngo akurikiranwe kuri ibyo byaha bivugwa ko byagejeje mu Ukuboza 2015, uretse ko muri Gicurasi yagejejwe imbere y’ubutabera ku bw’imiyoborere mibi yagejeje igihugu mu bibazo by’ubukungu byarimo n’uko ifaranga ‘Peso’ rikoreshwa muri iki gihugu ryari rigiye guta agaciro.

Raporo kuri ruswa iheruka gushyirwa ahagaragara n’ umuryango mpuzamahanga u rwanya ruswa n’ akarengane ku isi ‘Transparence Internationational’ yagaragaraje ko igihugu kirangwamo ruswa nkeya ku isi ari Danmark. Naho ibihugu byamuzwe na ruswa kurusha ibindi ni Angola, Sudano y’Epfo, Afghanistan, na Koreya ya Ruguru.