Print

Rutsiro:Umugabo yapfuye yimanitse mu kagozi

Yanditwe na: 3 January 2017 Yasuwe: 1125

Mu mudugudu wa Gihanga,Akagari ka Gisiza mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba , umugabo witwa Wellars Mwiseneza w’imyaka 38 y’amavuko yasanzwe yapfuye yimanitse mu kagozi.

Bikaba byarabaye ejo ku wa Mbere tariki 2 Mutarama,2016 ahanaga saa saba n’igice z’amanywa ubwo umugore wa Mwiseneza yatahaga avuye mu murima agasanga umugabo we yapfuye yimanitse mu kagozi.

Amakuru y’urupfu rwa Mwiseneza akaba yashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa , Ladislas Ruzindana wabwiye Ikinyamakuru ,Umuryango.rw ko ubuyobozi bwahise butabara ariko bugasanga yashizemo umwuka.

Ati’’Umugore we yagiye gusarura ibishyimbo mu gitondo amusize mu rugo agarutse saa saba n’igice asanga yiyahuye’’

Ruzindana yakomeje avuga ko Mwiseneza yari asanzwe abanye neza n’umugore bityo ko Polisi y’u Rwanda ariyo iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyaba cyaratumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima yimanitse mu kagozi.

Umurambo wa Mwiseneza ukaba warahise ujyanwa ku bitaro bya Murundi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa,Ladislas Ruzindana(Ufashe indangururamajwi)/Foto:Internet