Print

Ishusho Miss Jolly Mutesi yasigaranye nyuma ya Miss World 2016

Yanditwe na: 3 January 2017 Yasuwe: 2120

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere muri Miss World 2016, avuga ko yakuye isomo rikomeye muri aya marushanwa ryo kumenya ko ubwiza bujyana n’intego mu buzima.

Uyu mukoba w’i Kanombe mu Karere ka Kicukiro avuga ko ukwezi kose yamaze muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Washington mu marushanwa y’ubwiza yahakuye amasomo akomeye mu buzima azagenderaho.

Jolly avuga ko yize byinshi muri Miss World 2016

Jolly avuga ko iri rushanwa ryaguye imitekerereze ye no kumenya ko ikamba yambaye rya Nyampinga w’Igihugu rigomba kujyana n’intego ari nayo ituma hari ibyo atumbira gukora bigirira akamaro sosiyite abamo. Ni mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umuryango.rw

Yagize ati "Narize, kuko uhura n’abakobwa batandukanye mugasangira ibitekerezo. Ukamenya ko ubwiza bugomba kujyana n’intego, mugasobanurirwa ko mufite ubwiza ariko ari byiza ko bujyana n’intego."

Yanavuze ko abantu badakwiye kwibeshya ko Nyampinga arangwa n’ubwiza gusa ahubwo ngo aba afite n’ibindi byinshi bigomba kumuranga. Ati " Abantu bakwiye ku kubona ibindi bintu birenze nyuma y’uko bagutoye kuba Miss. Badushyizemo imyumvire yo kumvako dufite izina ryiza, izina rikomeye, ikamba rya Nyampinga ko tugomba kuribyaza umusaruro."

Muri Miss World babwiwe ko kuba Nyampinga bitavuze ko ari ukwirirwa wifotoza gusa ugataha ahubwo ari inshingano zikomeye uba ugize zo kuvugira abandi cyane ko uba unafite aho uhera kurusha wa wundi udafite iryo akamba.’Mu rwego rw’Isi baha agaciro ibikorwa Nyampinga akora.’

Yabajijwe uko yahuye na Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009, niba barigeze bavugana akigera muri Amerika ariko Miss Mutesi Jolly avuga ko baganiraga mbere ariko batarahura imbona nkubone.

Ati "Twaravuganaga mbere ariko tutarahura, kuza kwe byarantunguye, yaje kuri Final na nyuma ya Final turaganira tumarana igihe. Ni ibintu byantunguye cyane kuko urebye aho aba naho twakoreye ibirori bisoza ni kure cyane.. ariko kuba yarafashe indege akaza kunshyigikira byaranshimishe cyane."

Mutesi yavuze ko Miss World yamuhuje n’abantu benshi batandukanye kuburyo yagize inshuti nyinshi ndetse bamwe akabigiraho byinshi. Yanavuze ko guhamagarwa muri 25 bakoze ibikorwa byindashyikirwa muri Miss World mu mwaka wose amaranye ikamba byamushimishije cyane akabona ko ibyo akora hari benshi bigeraho.

Miss world 2016: Miss Bahati yahuye na Miss Jolly baraganira

Nyampinga w’isi wa 2016 yabaye Stephanie Del Valle watowe mu birori bikomeye byabereye i Washington D.C muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly wari uhagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere akaba yaragerageje ukurikije abo bari bahanganye.

Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016, yagaragiwe n’ibisonga bibiri. igisonga cya mbere cyabaye Yaritza Reyes wo muri Dominican Republic igisonga cya kabiri kiba Natasha Mannuela wo muri Indonesia.