Print

Zimwe mu mpamvu z’amakosa akorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga

Yanditwe na: 3 January 2017 Yasuwe: 807

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ruratangaza ko amwe mu makosa agaragara kuri bamwe aterwa n’umushahara mutoya bagenerwa.

Ibi babitangaje ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yabahuguraga ku bijyanye n’ubu burenganzira kuko ngo akazi kabo gafite uruhare rukomeye mu kubwubahiriza nk’abantu bahesha abandi ibyabo bambuwe.

Umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga Me. Habimana Vedaste, yavuze ko n’ubwo atahamya ko barya ruswa ngo bamwe bakora amakosa babiterwa n’uko bahabwa umushahara mukeya.

Avuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga ntaho yahurira na ruswa ndetse ngo nta n’ubushakashatsi bugaragaza ko basaba ruswa mu kazi kabo, ariko ngo umushahara muto utuma hari amakosa abaho.

Avuga ko ariko kuvugwaho ruswa na byo bishobora kuba bituruka ku kuba hari bamwe baba bashaka kuburizamo kurangiza imanza baba batsinzwemo, bakitwaza ko bakwa ruswa.

Ati “Ubundi umuhesha w’inkiko w’umwuga ntaho yagakwiye guhurira na ruswa, nta bushakashatsi bwakozwe ibyo ngibyo ntabwo nabyemera gutyo kano kanya, kuba byavugwa birashoboka ariko biragoye kugira ngo umuntu watsinzwe urubanza yemere ko yatsinzwe ari na yo mpamvu bakomeza kujurira bakenda guhetura inkiko, rimwe na rimwe bagashyiraho amagambo yo gukabya no gusebanya kugira ngo urwo rubanza rutazarangizwa. Iyo babonye rero umuhesha w’inkiko yamukurikiranye uko bishoboka ngo agere ku cyo agomba kugeraho akora ibishoboka byose kugira ngo amwanduze isura.”

Uyu ariko n’ubwo atemera ko hari amakosa yo kurya ruswa bakora yemera ko hariho bamwe bagira amakosa y’imyitwarire ngo aterwa n’umushahara muto bagenerwa, ariko akavuga ko hagize uboneka ashaka kurya ruswa atihanganirwa.

Akomeza avuga ko mu minsi mike ishize minisitiri w’ubutabera n’ubwo yagaragaje ko batubahiriza amasezerano y’ibiciro bahabwa ngo hashize igihe baragaragaje ko ibiciro by’imirimo bakora ari bito bagereranyije n’inshingano bafite.

Hashize igihe kirekire cyane twaragejeje ku rwego rubishinzwe ari yo Minisiteri y’Ubutabera ko ibiciro biriho by’imirimo abahesha b’inkiko bakora ari bito cyane ugereranyije n’inshingano bafite, kugira ngo ukore inshingano zawe neza ni uko n’icyo uhabwa nk’igihembo kiba gitunganye ibyo biri mu nzira yo gukemuka, iby’amasezerano akorwa ntabwo byabonetse henshi ariko kugira ngo birangire burundu ni uko icyo kibazo cy’ibiciro gikemuka burundu ku buryo kitazongera kuba inzitizi mu bijyanye n’imyitwarire y’abahesha b’inkiko.”

Uyu muyobozi aravuga ko ubundi arebye ibyo basabwa mu mategeko abagenga bagombye kubaho nk’abamarayika kuko ngo inzira zo kurangiza imanza ni ibintu bigoye ariko ibi ntibishoboka bagihabwa umushahara muto.

Umwe mu bahesha b’inkiko utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Izubarirashe.rw ko ubusanzwe bahabwaga amafaranga angana na 10% y’agaciro k’urubanza barangije ariko ubu bikaba byarahindutse.

Yavuze ko agereranije n’imvune bahura na zo muri aka kazi amafaranga bahabwa ashobora kuba intandaro kuri bamwe baba bafite kutanyurwa yo kubashora mu makosa yaganisha no kuri ruswa.

Ati “Amafaranga duhabwa n’uwatsinze urubanza rimwe na rimwe hakaba n’abanga kuyatanga kandi tuba twakoze akazi karimo imvune zikomeye no kwiyemeza, ibaze nawe gufata umwanzuro ugategeka ko inzu y’umuntu cyangwa undi mutungo we utezwa cyamunara, kudahabwa igihembo kikunyuze bishobora gutuma uteshuka ku bunyangamugayo dusabwa.”

Itegeko riteganya ko umuhesha w’inkiko w’Umwuga ahabwa igihembo gihwanye n’amafaranga atarenze ibihumbi 500, gusa Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko Me. Habimana Vedaste avuga ko ubuke bw’aya mafaranga ari imbogamizi ku kazi kabo bitewe n’uburyo gakomeye kandi gafite uruhare rukomeye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu buba imbogamizi bitewe n’imvune bahura na zo.

Umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga Me. Habimana

Avuga ko mu mwaka ushize wa 2016 hari abahesha bahanwe ndetse banakurwa ku rutonde rw’abahesha b’inkiko b’umwuga bagera kuri 3, ibi ngo bikaba bishoboka ko ari ingaruka z’igihembo kitabahagije.

Source:Izubarirashe