Polisi ya Uganda yataye muri yombi inohereza mu Rwanda Umunyarwanda ukekwaho kwiba arenga miliyoni 3 mu karere ka Rusizi akajya kwihisha muri Uganda.
Isaïe Hategekimana akurikiranyweho kwiba amafaranga ibihumbi 4 by’ amadorali y’ Amerika, n’ ibihumbi 40. Aya mafaranga yibwe uwitwa Solange Ayinkamiye wo mu karere ka Rusizi mu Ukwakira umwaka ushize wa 2016.
Ku wa kabiri w’ iki cyumweru i Gatuna ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda nibwo Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’ u Rwanda Hategekimana.
Ubwo Ayinkamiye yaburaga aya mafaranga yari yararanye n’ inshuti ye Hategekimana. Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda mu karere Gicumbi Dan Ndayambaje wakiriye Hategekimana yashimye imikoranire iri hagati ya polisi y’ u Rwanda na Polisi ya Uganda.
Dan Ndayambaje avuga ko ubwo Ayinkamiye yari akimara kwibwa yahise abimenyesha polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi bakurikirana bagasanga Hategekimana yamaze kwambuka yerekeza muri Uganda.
Ibi ngo nibyo byatumye polisi mpuzamahanga ishami ry’ u Rwanda Interpol Rwanda ihita ihamagara iyo muri Uganda batangira kumushakisha ngo agezwe imbere y’ ubutabera.
Hategekimana yoherejwe mu Rwanda nyuma y’ igihe gito afatiwe mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda.