Print

Kanombe: Umugabo utamenyekanye yarasiwe ku ruzitiro rw’ibirindiro by’Ingabo zirwanira mu kirere

Yanditwe na: 5 January 2017 Yasuwe: 7972

Umugabo bikekwa ko ari igisambo yarashwe n’abasilikari bari barinze ibirindiro by’Ingabo zirwanira mu kirere biri i Kanombe ubwo yageragezaga kurira uruzitiro rw’ibi birindiro mu ijoro ryakeye .

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu mugabo yarashwe mu ijoro ryakeye agahita apfa. Umwirondoro we ukaba utaramenyekana naho umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faical.

Umuvugizi w’ ingabo z’ u Rwanda Lt. Col Ngendahimana yemereye Umuryango ko uyu mugabo yarashwe ariko aya makuru bakiyakurikirana.

Mu gihe hari andi makuru twamenya ku myirondoro y’uyu mugabo warashwe ndetse n’ibyaba byamenyekanye ku cyamugenzaga nyuma y’ iperereza ry’ibanze twayabatangariza.