Print

Inda itarengeje ibyumweru 22 niyo ishobora gukurwamo-MINISANTE

Yanditwe na: 6 January 2017 Yasuwe: 10464

Inda itarengeje ibyumweru 22 niyo ishobora gukurwamo mu gihe ukeneye iyi serivisi yahawe icyemezo n’urukiko ko abyemerewe.

Itegeko rihana gukuramo inda rikabyemera mu ngingo zimwe na zimwe ntiryari ryarigeze riteganya igihe uhawe uburenganzira n’urukiko ashobora gukuriramo inda n’igihe bidashoboka, n’uburyo byakorwamo.

Ibi byatumaga hari abahabwa uburenganzira n’urukiko bwo gukuramo inda ariko bagera kwa muganga bakabwirwa ko igihe cyarenze, icyo gikorwa ntikibe.

Minisiteri y’ubuzima ngo yateguye inyandiko zigamije kugaragaza uko iyi serivisi yatangwa, igihe yatangirwa n’aho ishobora kuboneka, ku muntu ufite icyemezo cy’urukiko kibimwemerera.

Igihe cyo gukuramo inda

Muri Protocol yakozwe na MINISANTE ku bufatanye na MIGEPROF, MINIJUST n’abandi bafatanyabikorwa, inda ishobora gukurwamo ni itarengeje ibyumweru 22 ni ukuvuga amezi 5 n’igice.

Nk’uko bivugwa na Dr Kanyamanza Eugene ukora mu ishami ry’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, ngo impamvu hashyizweho igihe ntarengwa cy’ibyumweru 22 ni uko nyuma yaho umwana aba yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubuzima.

Dr Kanyamanza yagize ati “ku byumweru 22 umwana aba ahumeka, agaragaza n’ibindi bimenyetso by’ubuzima. Hamwe na hamwe mu bihugu byateye imbere hari ibyuma bishobora kumufasha kubaho atari mu nda ya nyina.”

Ngo hanagendewe ku murongo ngederwaho w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, aya mabwiriza ya OMS aba ari rusange, maze igihugu kikayasanisha n’amategeko yacyo.

Aho bigomba gukorerwa

Nk’uko Dr Kanyamanza yabisobanuye, ngo gukuramo inda ku muntu ufite icyemezo cy’urukiko bigomba gukorerwa mu mavuriro uhereye ku rwego rw’uturere kuzamura, bigakorwa n’umuganga wemewe n’urugaga rw’abaganga mu Rwanda.

Byemejwe ko igikorwa cyo gukuramo inda kitazajya kibera gusa ahantu hihariye, ngo ahubwo uko igihe kizagenda gishira iyi serivisi izagezwa ahantu hose hari hasanzwe hatangirwa serivisi zo kwita ku bakuyemo inda (izivanyemo hanyuma bakagezwa kwa muganga)

Mu cyiciro cya mbere hashyizwemo ibitaro bya Gihundwe mu Burengerazuba, Kabutare mu Majyepfo, Muhima, CHUK, ibitaro by’u Rwanda bya Gisirikare n’ibitaro bya Pilice Kacyiru muri Kigali, ibitaro bya Ruhengeri mu Majyaruguru n’ibya Nyagatare mu Burasirazuba.

Nyuma yaho hiyongereyeho ibitaro byari bimaze kuzamurwa bigirwa hospital de Reference nka Kinihira, Kibuye, Bushenge, Kibungo, Ruhango, hakiyongeraho CHUB na King Faisal.

Ashimangira ko iyi serivisi idashobora gutangwa n’abaforomo, ababyaza, cyangwa se abandi bantu abo ari bo bose bafite aho bahuriye no kwita ku buzima.

Uburyo bwo gukoresha

Iyi nyandiko igaragaza uburyo bushobora gukoresha mu gukuramo inda byemewe n’urukiko. Hari imiti yabugenewe, uburyo bukomatanyije ndetse n’ uburyo bwa Curetage na bwo bushobora gukoreshwa ariko ntibukigezweho.

Mu Rwanda itegeko rihana gukuramo inda ariko rikemerera uwasambanyijwe ku gahato, uwatewe inda n’uwo bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, uwashyingiwe ku gahato ndetse n’uw’ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite buri mu kaga kuyikuramo.

Ibi agomba kubihererwa uburenganzira n’urukiko agahabwa icyitwa “court order” umuntu yagereranya n’uruhushya ari na cyo ajyana kwa muganga bagashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.

Kugeza ubu 3 ni bo bamaze guhabwa court order ndetse bakanakurirwamo inda mu buryo bwemewe (safe abortion) kuva mu mwaka wa 2012 ubwo habagaho amavugurura mu itegeko rihana gukuramo inda.

Src:Izubarirashe