Print

Espoir itsinze Kiyovu ica kuri Police inganya na AS Kigali ya gatatu

Yanditwe na: 6 January 2017 Yasuwe: 1245

Ikipe ya Espoir nyuma yo gutsikira igatsindwa na APR FC, yabyukiye kuri Kiyovu iyitsinda 2-1, ihita ifata umwanya wa 4 iwukuraho Police mu gihe ifite ku munsi w’ejo umukino na Sunrise.

Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda wakinwaga kuri uyu wa gatandatu. Kiyovu yari yakiriye Espoir ku kibuga cya Mumena, maze umukino urangira Espoir iyitsinda 2-1.

Ibitego 2 byose bya Espoir byatsinzwe na Hakundukize Adolphe nibyo bifashije gukura amanota 3 kuri Kiyovu, kimwe rukumbi cya Kiyovu cyatsinzwe na Lomami Andre.

Gutsinda kwa Espoir bitumye irara ku mwanya wa kane n’amanota 23, iwukuyeho Police ifite 21 ariko ikaba yo izakina umukino wayo w’umunsi wa 12 ku munsi w’ejo. Kiyovu yo yagumye ku mwanya wa 8 n’amanota 15.

Dore indi mikino iteganyijwe muri iyi weekend.

Kuwa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017

APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)
Bugesera vs Kirehe (Nyamata, 15:30)
Amagaju vs Musanze (Nyamagabe, 15:30)
Police vs Sunrise (Kicukiro, 15:30)

Ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017

Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15:30) Rayon Sports vs Pépinière (Stade de Kigali, 15:30) Gicumbi vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15:30)