Print

Savara [Sauti sol] yagonze umumotari nyuma yo gusoma kuri Manyinya

Yanditwe na: 6 January 2017 Yasuwe: 1692

Umuririmbyi Savara Mudigi umwe basore bane bagize itsinda Sauti Sol ryo mu gihugu cya Kenya yateje impanuka ubwo yari atwaye imodoka ye akagongana n’utwaye moto mu muhanda.

Nyuma y’iyi mpanuka abari aho bavuze ko uyu musore yasomye kuri Manyinya kuko atabashije guhuza umukono we n’uwo motari yarimo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2017, Savara yahakanye aya makuru avuga ko atigeze asoma ku nzoga mbere y’uko atwara imodoka.

Savara Mudigi uri ku mwanya wa kabiri niwe wateje iyi mpanuka

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda witiriwe Dennis pritt mu mujyi wa Nairobi. Savara ngo yari mu modoka yerekeza mu nzu itunganyamuzika [Studio] yagombaga guhuririamo na bagenzi be, mbere y’uko ahagera yaje guteza impanuka agongana n’umumotari.

Savara Mudigi yavuze ko atigeze anywa ku nzoga nkuko benshi bakomeje gucyeka ko byaba ariyo yateje iyo mpanuka.

Yagize ati "Ntago nari nasinze uwashaka kumenya amakuru mpamo yajya kubaza abapolisi bahise bahagera impanuka ikimara kuba, yari impanuka idakanganye kuko yaba imodoka yanjyee na moto y’uwo mu motari nta kigeze cyangirika gusa siniyumvisha impamvu abantu babifashe nk’ibintu bikomeye bakomeza kubigira byacitse ku mbuga nkoranyambaga."

Savara Mudigi na bagenzi be bahuriye muri Sauti Sol bakubutse muri amerika aho bakoreye ibitaramo mu mijyi itandukanye bamurika album yabo bise ‘Live and Die in afrika’.