Print

Shampiyona irakomeza APR FC na AS Kigali besurana, POLICE FC yakira Sunrise FC

Yanditwe na: 6 January 2017 Yasuwe: 473

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017, shampiyona iraba ikomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 12, hakaba hateganyijwe imikino ine.

Umukino w’umunsi ni uwo APR FC igomba kwakiramo AS Kigali ku kibuga cya Kigali (Stade Regional de Nyamirambo) saa 15:30’. Uyu umukino ufite byinshi biwukomeza birenze kimwe, hari ukuba aya makipe yombi abarizwa mu mujyi umwe wa Kigali, iyo yahuye ntanimwe iba yifuza gutakaza amanota.

Ikindi kintu gikomeza uyu mukino ni ukuba abakinnyi benshi bavuye mu ikipe ya APR FC ubu babarizwa muri AS Kigali, twavuga nka: Ndoli J. Claude, Bugesera, Mubumbyi, Kodo n’abandi.


Ikindi kiyongeraho ni uko aya makipe afite abatoza bakinnye ruhago kandi bakanakina mu ikipe, dore ko guhera muri 2002 kugeza 2005 Eric Nshimiyimana na Jimmy Mulisa bakinanaga mu ikipe ya APR FC, baherukaga gukina basenyera umugozi umwe none kuri iyi nshuro baraba bahanganye.


Ku rundi ruhande saa 15:30’, ku kibuga cya Kicukiro biraba ari ibicika hagati y’umupolisi n’Ibisamagwe by’Iburasiraziba(Police FC vs Sunrise FC), n’ubwo ikipe ya Sunrise iri mu bihe bibi byo kutabona imishahara yabo.

Kuri iyi nshuro baraza gukina badashaka gutakaza dore ko babwiwe ko amafaranga yabo aboneka muri uku kwa mbere. Police FC nyuma yo gutakaza umukino wa Kiyovu ntishaka kuba yakora ikosa, igomba gutsinda uyu mukino kuko bishobora gutuma iva ku mwanya wa gatanu igafata uwa gatatu mu gihe AS Kigali yaba yatsinzwe na APR FC.

Umukino waraye ubaye
Kiyovu 1-2 Espoir

Dore uko imikino y’umunsi wa 12 yose iteganyijwe.

Kuwa gatandatu tariki ya 7 Mutarama

2017 APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)
Bugesera vs Kirehe (Nyamata, 15:30)
Amagaju vs Musanze (Nyamagabe, 15:30)
Police vs Sunrise (Kicukiro, 15:30)

Ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017
.

Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15:30)
Rayon Sports vs Pépinière (Stade de Kigali, 15:30)
Gicumbi vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15:30)