Print

"Ikipe ikina imikino igatsinda, si mbona akamaro k’umukinnyi ku giti cye kurusha ikipe." Mourinho abwira FIFA

Yanditwe na: 7 January 2017 Yasuwe: 233

Umunya Portugal utoza ikipe ya Manchester United, José Mário dos Santos Mourinho Félix Mourinho yatangarije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ko atari umufana w’umukinnyi ku giti cye, kuburyo yababwira umukinnyi mwiza abona wazatwara Ballon d’Or.

Ni mu kiganiro kirekire yagiranye na FIFA aho yabajijwe ibibazo 11. Muri byo harimo ikimubaza umukinnyi mwiza abona uzegukana Ballon d’Or kuri uyu wa kabariri tariki ya 09 Mutarama 2017.

Mourinho yagize ati "Mu by’ukuri si ndi umufana w’umukinnyi ku giti cye, ruhago ni ugukorera hamwe, ikipe itsinda imikino ntago mbona akamaro k’abakinnyi ku giti cyabo kuruta gushyirahamwe nk’ikipe. Ibitangazamakuru n’abafana barabikunda ariko abatoza siko bimeze."

Abajijwe ku cyiciro arimo cy’abatoza, n’ubwo atari mu bahatanira iki gihembo, yavuze ko abatoza batatu batoranyijwe ari inshuti ze uwagitwara wese nta kibazo kuko yahageze abikwiriye.

Ati "bose ni inshuti zanjye turaganira, uwa gitwara rero nta kibazo, ari Claudio Ranieri yatwaye shampiyona, Fernando Santos yatwaye EURO, na Zinedine Zidane yatwaye Champions League, uwagitwara hano njye nta kibazo kuko barakoze."

José Mourinho w’imyaka 54 y’amavuko, yagiye atoza amakipe yo mu bihugu bitandukanye ndetse anatwara ibikombe shampiyona mu bihugu yatojemo harimo Portugal, u Bwongereza, u Butaliyani na Espange.

Yatwaye kandi ibikombe bibiri by’amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Chamnpions League) ari mu makipe ya FC Porto yo muri Portugal mu 2004 na Inter Milan yo mu Butaliyani muri 2010.