Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC yari yakiriye AS Kigali maze umukino urangira AS Kigali itsinze APR FC 1-0, APR ibura amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere. Police nayo yari yakiriye Sunrise umukino warangiye ari 2 bya Police kuri 1 cya Sunrise.
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi asatirana ashaka igitego, nko mu minota icumu ya mbere APR RC niyo yari iyoboye umukino, nyuma abasore ba Mulisa bagaragazaga guhuzagurika cyane, byaje no kuyiviramo gutsindwa igitego ku munota wa 30’ gitsinzwe na Cyubahiro Janvier, igice cya mbere kurangira ari 1-0.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira APR imaze gutsindwa igitego, umuzamu Ntaribi Steven wa APR FC yaje guhura n’ikibazo cy’imvune nyuma yo kugongana na Ndahinduka Michel ahita asimbuzwa Emery Mvuyekure.
Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Mulisa akora impinduka, akuramo Nshuti Innocent ashyiramo Muhadjiri, gusa nubundi ikipe ya AS Kigali ikomeza kurusha APR FC, muri iki gice amakipe yombi yakomeje guhusha ibitego byabazwe, umukino uza kurangira ari igitego 1-0.
Kurundi ruhande Kicukiro, Police yari yakiriye Sunrise, umukino urangira Sunrise itsinzwe na Police 2-1, bya Danny, nyamara Police niyo yari yakibanje gitsinzwe Danny, igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Orotamal Alex kuri penaliti.
Dore indi mikino yabaye uko yagenze
Kuwa Gatanu tariki ya 6 Mutarama
SC Kiyovu 1-2 Espoir Fc
Kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mutarama
As Kigali 1-0 APR FC
Police 2-1 Sunrise
Bugesera 0-0 Kirehe-
Amagaju 1-0 Musanz