Print

Ghana: Nana Akufo-Addo yarahiriye kuba Perezida asimbuye John Dramani

Yanditwe na: 7 January 2017 Yasuwe: 842

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017, Nana Akufo-Addo yarahiriye kuba Perezida wa Ghana asimbuye John Dramani Mahama wari wariyamamaje ashaka manda ya kabiri ariko akaza gutsindwa.

Nana yatsinze amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize ku majwi 53.85% kuri 44.40% ya Mahama washakaga kwiyamamariza manda ya kabiri.

Akufo-Addo w’imyaka 72 arahirira kuyobora Ghana

Ibirori by’irahira rya Akufo-Addo byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika basabye ko ubutegetsi muri iki gihugu buhererekanywa mu mahoro nubwo mu karere Ghana iherereyemo hari ibibazo bya politiki.

Akufo-Addo w’imyaka 72 y’amavuko, yahoze ari umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ghana.