Mrityunjay Das, ni umwana w’umuhungu ufite amezi 7 y’amavuko, ababyeyi be bakomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, uyu mwana akaba yabazwe n’inzobere z’abaganga bo muri icyo gihugu bamuvomamo litiro 3 z’amazi.
Uyu mwana yavukanye amazi mu mutwe we, uburwayi buzwi ku izina rya “Hydrocephalus”. Akaba yaravuwe n’abaganga bayobowe na Dr Dilip Parida wo mu ibitaro byo mu gace ka Bhuwaneshwa.
Dr Dilip Parida yagize ati “Umwana twamutangiye ku wa 20 Ugushyingo 2016, yari afite Litiro 5.5 z’amazi mu mutwe we”.
Akaba akomeza avuga ko ayo bamuvomyemo ari litiro 3.7, ariko bakaba batarayamennye ahubwo ko bayayoboye ajya mu nda ye, aho kuyamena hanze.