Print

Uganda: Minisiteri y’ Ubuzima yafashwe n’ inkongi y’ umuriro

Yanditwe na: 8 January 2017 Yasuwe: 1259

Inyubako ikorerwamo na Minisiteri y’ Ubuzima ya Uganda yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu 8 Mutarama 2017.

Ahagana mu masaha ya saa munani n’ igice z’ igicamunsi (8:30 pm) nibwo iyi nyubako iherereye ahitwa Wandegeya mu mujyi wa Kampala yafashwe n’ inkongi.

Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi gusa abayibonye bavuga ko iyi nyubako yahiye ihereye kuri etage ya gatatu.

Polisi ya Uganda ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihamagarwa ritangira gukora ibishoboka byose ngo rihangane n’ iyi nkongi.