Print

Rafsanjani wabaye Perezida wa Iran yapfuye

Yanditwe na: 8 January 2017 Yasuwe: 494

Ali Akbar Hashemi Rafsanjani wabaye Perezida wa Iran hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 1997, yitabye Imana muri iki cyumweru afite imyaka 82 y’amavuko.

Bivugwa ko Rafsanjani yazize indwa y’umutima yari amaranye igihe ari nako akurikiranwa n’abaganga.

Mu 1997, nibwo Rafsanjani yavuye ku butegetsi. Mu mwaka wa 2005 yongeye kwiyamamariza kuba Perezida wa Iran, gusa atsindwa na Mahmoud Ahmadinejad.

Rafsanjani wabaye Perezida wa Iran yitabye Imana

Nyuma yo gutsindwa yagiye ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Mahmoud Ahmadinejad wari wamutsinze, ndetse atangira no kujya amunengera muruhame, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.