Print

Gasabo: Inzitiramibu zirenga 65 zafashwe zigurishwa binyuranyije n’ amategeko

Yanditwe na: 8 January 2017 Yasuwe: 848


Mu gihe Leta y’ u Rwanda ikomeje guha Abanyarwanda inzitiramibu z’ ubuntu mu rwego rwo kubafasha kwirinda Malariya, zimwe muri izi ntitiramibu zatangiye kugurishwa. Izirenga 65 zafatiwe mu isoko rya Kimironko mu karere ka gasabo zigurishwa mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Minisiteri y’ ubuzima MINISANTE ivuga ko yababajwe no kuba hari Abanyarwanda batangiye kuzigurisha mu gihe Leta y’ u Rwanda irimo kuzibahera ubuntu ngo zibafashe kwirinda iyi ndwara iterwa n’ umubu.

Umuvugizi wa MINISANTE Malick Kayumba yabwiye umuryango ko MINISANTE ifatanyije na polisi y’ u Rwanda bamaze gufata inzitiramibu zirenga 65 zigurishwa binyuranyije n’ amategeko. Kayumba yavuze ko abafashwe ubu bari mu maboko ya polisi ndetse ko iperereza rigikomeje kugira ngo n’ abandi bafatwe.

Yagize ati : “Hari abo twafashe hariya mu isoko rya Kimironko, turimo turakorana na polisi kugira ngo tumenye abo bantu bose bazifite barimo kuzingurisha. Icyo twifuza ni uko buri mu nyarwanda wese tuyihaye yayikoresha neza akayiryamamo, kugira ngo imurinde Malariya”

Yakomeje agira ati “Nta bintu byinshi dushaka kubivugaho kuko Polisi iracyakora iperereza ariko icyo twavuga ni uko ari ibintu byatubabaje cyane kuko Leta iba yaratanze amafaranga menshi kugira ngo abantu ibarinde malariya bagire ubuzima bwiza.”

Ni zirimo gutangwa muri gahunda ya Leta yo gutanga inzitiramibu miliyoni 6 mu turere twose tw’ u Rwanda uko ari 30. Iyi gahunda yatangiye mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016 biteganyijwe ko uku kwezi kwa Mutarama kurangira zose uko ari miliyoni 6 zamaze gutangwa.

Ubwiyongere bukabijwe bw’ indwara ya Malariya muri Afurika bwatangiye kumvikana mu mpera za 2015. Mu mpamvu nyamukuru zitera ubwiyongere bw’ iyi ndwara harimo ubwiyongere bw’ ubushyuhe mu Isi.

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda ikomeza gukangurira abanyarwanda kurara mu nzitiramubu kandi ugaragaje ibimenyetso bya Malariya akihutira kujya kwivura. Ikindi iyi minisiteri ikangurira Abanyarwanda kugira isuku aho batuye mu rwego kwirinda indwara zituruka ku mwanda.