Print

Umukino Pepiniere yatewemo mpaga, ushobora guteza impagarara hagati ya AS Kigali na FERWAFA

Yanditwe na: 9 January 2017 Yasuwe: 1037

Ikipe ya AS Kigali n’umutoza wayo Eric Nshimiyimana biteguye gusaba ibisobanuro FERWAFA igihe cyose baba babwiwe gusubiramo umukino bateyemo mpaga ikipe ya Pepiniere kandi baragiye ku kibuga bakayibura, none bikaba bivugwa ko kugira ngo Pepiniere igaruke muri shampiyona biri mubyo yumvikanye na FERWAFA ko igomba gusubiramo uyu mukino.

Nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona nibwo FERWAFA yatangarije Pepiniere ko itazongera kwakirira ku kibuga cya Ruyenzi ko ahubwo izajya yakirira imikino yayo Kicukiro, iyo kipe nayo yanze kwakirira ku kibuga cya Kicukiro ndetse kuburyo imikino 2 yakurikiyeho, uwo yagombaga kwakira AS Kigali n’uwo yagombaga gusura Marines ntiyawukinnye iterwa mpaga imikino yombi, ndetse ihita inasezera muri shampiyona, ivuga ko kugira ngo igarukemo ari uko FERWAFA yemera ko iyi kipe izajya yakirira ku Ruyenzi ndetse na mpaga ya AS Kigali igakurwaho.

Tariki 5 Mutarama 2017 nibwo FERWAFA yaganiriye n’ubuyobozi bwa Pepiniere ndetse banayemerera kwakirira ku kibuga cya Ruyenzi, kandi binavugwa ko bemerewe ko umukino wa AS Kigali uzasubirwamo.

Umutoza wa AS Kigali nyuma yo kubazwa n’itangazamakuru uko bakiriye gusubiramo umukino wa Pepiniere, yavuze ko kugira ngo bawusubiremo hari ibisobanuro bazahabwa na FERWAFA.

Yagize ati"nibazako ko kugira ngo dukine natwe bazaduha ibisobanuro, kuko twariteguye tujya ku kibuga tubura ikipe, abasifuzi bayoborwa ba federasiyo niba barabohereje hariya bakaza ntidukine, kugira dukine bazaduha ibisobanuro bihagije, hari byinshi twakoze, twagiye locale turategura turarya dufata bisi tujya Kicukiro, ntago wafata abantu bari muri shampiyona ngo abatakirize umwanya, kugira ngo dukine bazaduha ibisobanuro."

Uyu mukino Pepiniere yabuze ku kibuga akaba wari umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, aho nayo ivuga ko yagiye ku kibuga cyayo cya Ruyenzi ikabura ikipe ya AS Kigali, ngo kuko n’ubwo yari yabwiwe kwakirira Kicukiro yari yamenyesheje FERWAFA ko itazakinira Kicukiro.