Print

Perezida Buhari ni we uyoboye ibiganiro byo gushakira umuti ibibazo bya Politiki muri Gambia

Yanditwe na: 9 January 2017 Yasuwe: 759

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari arimo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bane bo muri Afrika y’Uburengerazuba . ni inama yitezweho gushakira umuti ibibazo bya politiki biri muri Gambia.

Ni ibibazo bishingiye ku kuba Perezida Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia yaranze kuva ku butegetsi nyuma yo gutsindwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu.

Prezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, icyegera cya presida wa Sierra Leone, Victor Foh n’uwahoze ari perezida wa Ghana John Mahama ni bo bitezwe muri ibyo biganiro.

Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afrika y’ Iburengerazuba ECOWAS wahaye Perezida Buhari na Joh Mhama wahozE ARI Perezida wa Ghana inshingano zo gucunga umutekano wa perezida wa Gambia uherutse gutorwa, Adama Barrow.

Mu kwezi gushize Perezida Buhari n’abandi bategetsi bo mu burengerazuba bwa Afrika baganiriye na Perezida Jammeh bagamije kumwumvisha ko agomba kurekura ubutegetsi ariko yanze kuva ku izima.

Abayobozi ba ECOWAS bavuga ko ingingo yo kuba uyu muryango wakoresha ingufu mu gihe Jammeh yaba yanze kuva ku butegetsi itarafatwaho umwanzuro.

Umugaba w’ingabo muri Gambia yamaze gutangaza ko ari inyuma ya Perezida Jammeh. Hari n’ andi makuru avuga uyu musirikare afite umugambi wo guha akazi abarwanyi bo mu gihugu cya Liberia na Cote d’ Ivoire.