Print

Minisitiri w’ Intebe wa Cote d’ Ivoire na guverinoma ye beguye, akavuyo kongeye kubura

Yanditwe na: 9 January 2017 Yasuwe: 1378

Minisitiri w’ Intebe wa Cote d’ Ivoire Daniel Kablan Duncan na guverinoma yari ayoboye kuri uyu wa tariki 9 Mutarama 2017 beguye ku mirimo yabo.

Ibi bibaye nyuma y’ umunsi umwe gusa, muri iki gihugu hahagaze icyasaga n’ imyigaragambyo y’ abasirikare aho guhera ku wa gatanu w’ icyumweru gishize abarikare b’ iki gihugu bari bavuye nkambi zabo bakajya mu mihanda basaba guhabwa amazu yo kubamo no kongezwa imishahara.

Africa review dekesha iyi nkuru yanditse ko nubwo kwegura ari ibintu bisanzwe bikurikiza amategeko, ngo hari amakuru avuga ko Guillaume Soro wahoze ayoboye inyeshamba yaba agiye guhabwa umwanya wa Minisitiri w’ intebe cyangwa akagirwa Visi Perezida wa Cote d’ Ivoire.

Ku rundi ruhande abakozi ba guverinoma kuri uyu wa mbere batangiye imyigaragambyo y’ iminsi itanu yo kwamagana umugambi wo kugabanya amafaranga yagenerwaga abari mu kiruhuko cy’ izabukuru. Muri uwo mugambi ngo ayo mafaranga azagabanywaho hagati ya 30 na 50% hanyuma imyaka yo kujya muri iki kiruhuko igirwe 60 aho kuba 55.

Perezidansi ya Cote d’ Ivoire yatangaje ko Perezida Alassane Ouattra Daniel Kablan Duncan yemeye ubwegure bwa Duncan


Ibumoso Minisitiri w’ Intebe Daniel Kablan Duncan asuhuzanya na Perezida Alassane Ouattra

Umusesenguzi mu bya Politiki yabwiye Africa Review ko imyigaragambyo y’ abasirikare iherutse kuba muri iki gihugu yaba yari ishyigikiwe na Perezida Alassane Ouattara agamije kweguza Minisitiri w’ Intebe kugira ngo amusimbuze Guillaume Soro.

Soro yabaye Minisitiri w’ Intebe imyaka itanu kugeza muri 2012