Print

Yuhi VI, umwami ugiye gusimbura Kigeli V Ndahindurwa

Yanditwe na: 9 January 2017 Yasuwe: 5102

Emmanuel Bushayija wavutse mu 1960, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga ndetse akaba n’umuhungu wa Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutanga, ni we wamaze gutangazwa nk’umwami mushya w’u Rwanda, uzahabwa izina rya Yuhi VI.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rusanzwe rushyirwaho amakuru n’ibindi byerekeye umwami Kigeli V Ndahindurwa, abajyanama b’ubwami bw’u Rwanda bemeje ko uzakurikira Umwami Kigeli V Ndahindurwa wemejwe n’Abiru ari igikomangoma Emmanuel Bushayija, wari nk’umwana wa Kigeli V Ndahindurwa wari umubereye se wabo.

Imihango n’imigenzo yo kwimika umwami mushya w’u Rwanda, bavuga ko izatangazwa mu gihe cya vuba, Emmanuel Bushayija agafata izina rya Yuhi VI. Ibi kandi byemejwe na Boniface Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa, wabwiye Ijwi rya Amerika ko Bushayija asanzwe aba mu Bwongereza, akaba ari mwene Bushayija umuhungu wa Yuhi V Musinga.

Aho umwami mushya w’u Rwanda azakorera n’uko azakora, kugeza ubu, Boniface Benzinge avuga ko bizamenyekana mu minsi ya vuba, icya ngombwa kikaba cyari ukwimika umusimbura.