Print

Cameroun: Bakoze imyigaragambyo simusiga yo kwamagana igifaransa

Yanditwe na: 10 January 2017 Yasuwe: 1253

Mu mujyi wa Bameda, mu gihugu cya Cameroun, kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017 abakoresha ururimi rw’ icyongereza bakoze imyigaragambyo bafunga imihanda banegura ibintu bamagana ikoreshwa ry’ ururimi rw’ igifaransa.

Ni imyigaragambyo yakozwe n’ abasanzwe bakoresha ururimi rw’ icyongereza, basaba ko aricyo cyonyine cyakomeza gukoreshwa igifaransa kikaburizwamo.

Radiyo ijwi ry’ Amerika yatangaje ko iyi myigaragambyo ishobora kuza gufata indi ntera. Ibishingira ku kuba abigaragambya banze kwitabirira ibiganiro bigamije gushakira umuti iki kibazo.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma yaho guhera mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2016 abacamanza bakoresha ururimi rw’ icyongereza bakomeje guca amarenga berekana ko bazakora imyigaragambyo yo kwamagana ikoreshwa ry’ igifaransa.

Ni mu gihe muri Cameroun ururimi rw’ icyongereza rukoreshwa ku kigero cya 20%, nubwo izindi ndimi zombi zemewe n’ itegeko nshinga ry’ iki gihugu.

Leta ya Cameroun yatumiye ibiganiro bigamije gushakira umuti iki kibazo , nyamara aba bacamanza n’ abarimu b’ icyongereza banga kubyitabira.

Uwitwa Bobga Harmony, wari ukuriye abacamanza bari mu myigaragambyo yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ko badashobora kwibira ibyo biganiro igihe cyose Leta yaba itarekuye urubyiruko yafunze iruziza kwigaragambya.