Print

ADEPR iratabariza abayoboke bayo bakomeje guhohoterwa mu Majyepfo

Yanditwe na: 3 February 2017 Yasuwe: 2235

Bishop Jean Sibomana, Umuvugizi wa ADEPR

Ubuyobozi w’itorero ADEPR burasaza inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo cy’abayoboke bayo bakomeje guhohoterwa mu buryo buteye urujijo, kuko gikomeje kubahangayitsa.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2017, abantu bataramenyekana bateye abayoke ba ADEPR basengeraga mu rusengero ruri I Ngoma mu karere ka Huye barakomereka ku buryo byabaye ngombwa ko bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB).

Amakuru Umuryango ukesha Umuvugizi wa ADEPR, ni uko abantu bari bitwaje intwaro gakondo baje kuri urwo rusengero bagakubita umuzamu, yataka, abari barurimo bagasohoka kureba ibibaye, bakabahukamo bakabakomeretsa. Abanyerondo bari hafi aho nabo ngo bagerageje kubarwanya ariko nabo bakubitwa n’abari muri icyo gitero.

Abakigabye bari bitwaje intwaro gakomdo zirimo amacumu, imihoro n’ibindi.
Icyo gitero kibaye nyuma y’ikindi cyagabwe ku badiyakoni 7 bo muri iryo torero, tariki ya 27 Mutarama 2017, banasengera kuri urwo rusengero baherutse gukubitwa bagirwa intere n’abandi bantu batamenyekanye, kugeza ubwo hari abagiye mu bitwaro barimo umwe ukivurwa ibikomere byo mu mutwe yatewe no kumutema.

Icyo gihe polisi yatangaje ko yatangiye iperereza ngo imenye abagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, ndetse yizeza ko bazamenyekana.

ADEPR irenzwe n’ibikorerwa abayoboke bayo

Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean yavuze ko ibyo bikorwa bikwiye guhagarara, asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ababikekwaho bagahanwa.

Ati “Ntabwo mbifata nk’iterabwoba kuko ntasesengura icyo gikorwa cyangwa urugomo rwaba rwabaye ngo menye neza ko ari iterabwoba, polisi niyo ifite mu nshingano zayo gusesengura ngo imenye ko ari iterabwoba cyangwa ikindi kintu.
“ Ni ikibazo gikomeye, ariko ku ruhande rwacu rw’itorero ntabwo twakwemeza ngo ni iterabwoba, kuko hari inzego zabyemeza, ababifite mu nshingano barabikurikirana.”

Akababaro ni kose

Musenyeri Sibomana yakomeje avuga ko icyo kibazo kibahangayikishije ku buryo basaba abayoboke babo muri ako gace kwitwararika.

Ati “Ni ukuvuga ko twebwe turababaye kubera abantu bacu baba bahemukiwe batyo, kandi by’insubiracyaha, ibintu bisubiriye inshuro ebyiri zose bibera hamwe[…] urumva rero ko ari ikibazo polisi igomba gukurikirana ngo irebe ikibyihishe inyuma.”

Yakomeje avuga ko umutekano mu Rwanda uhari, ariko inzego zibishinzwe zikwiye kugenzura igituma ako gace gategerwamo abantu bagahohoterwa.

Sibomana yavuze ko nk’itorero batakwicara ngo basabe inzego z’umutekano gucunga umutekano wa buri muyoboke wabo, ariko ngo zifite uburyo zabikora muri ako gace bitewe n’uburemere bw’ibyakozwe.

Ati “Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kugenda igihe icyo ari cyo cyose, kubona rero bahohoterwa mu nzira, ntabwo wavuga ngo abayoboke bacu nitubabuze kugenda mu masaha yicumye ya nijoro. Tuzi neza ko umutekano mu Rwanda uhari, igisigaye ni uko inzego z’umutekano zizamenya igituma muri ako gace hategerwa abantu n’ikibitera.”

Ku bijyanye n’abayoboke ba ADEPR batuye muri ako gace , Musenyeri Sibomana yabasabye kujya bataha hakibona.

Itorero ADEPR riremeza ko nta muntu n’umwe rifitanye nawe ikibazo muri ako gace, ku buryo ari cyo cyatuma abayoboke baryo bahohoterwa.

Twagerageje kuvugana n’ umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo ngo twumve ingamba inzego z’ umutekano zafatiye iki kibazo ntibyadushobokera.

Ntakirutimana Deus