Print

Umugabo wari ugiye kurira Rwandair yafatanywe ikiyobyabwenge

Yanditwe na: 3 February 2017 Yasuwe: 4384

Umugabo witwa Mohamed Jibril Ali w’imyaka 51, yafatanywe ikiyobyabwenge cya Heroine ubwo yari agiye kurira indege ya Rwandair yari igiye guhaguruka muri Kenya yerekeza I Dubai.

Uyu mugabo watawe muri yombi na Polisi ya Kenya, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Moi mu Mujyi wa Mombasa.

Polisi ivuga ko agaciro k’iki kiyobyabwenge ari amashilingi ya Kenya miliyoni 10.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Mombasa Peterson Maelo, yavuze ko Ali yari agiye kwerekeza I Dubai aho yateganyaga gukoresha Rwandair, nk’uko ibinyamakuru birimo The Star na Daily Nation bibivuga.

Yagize ati, “Uyu mugabo asanzwe ajya Dubai, twahise dukeka ko ajyanyeyo iki kiyobyabwenge. Ubu twatangiye iperereza ngo tumenye aho yakivanye.”

Uyu mugabo afashwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa, nabwo kuri iki kibuga hafatiwe undi mugore ukomoka muri Cote d’ivoire wafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroine, gifite agaciro k’amashilingi miliyoni 10.

Gufata aba bantu bije nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya aherutse gutangaza umugambi ukomeye wo guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane ku cyambu cya Mombasa.