Print

Uganda: Umupolisi yavuye kwa muganga arasa umugore we nawe arirasa

Yanditwe na: 4 February 2017 Yasuwe: 3343

Umwe mu ba polisi bakuru wari mu ishami rya polisi ya Uganda rishinzwe gucungira umutekano abantu bakomeye yarashe umugore we na we arirasa bombi barapfa.

Uyu mupolisi witwa Godfrey Sabiti wabaga mu kigo cya Polisi ahitwa Nsambya yakoze ibi nyuma yo kuva kwipimisha agasanga yaranduye agakoko gatera SIDA.

Impapuro zo kwa muganga abapolisi babonye zigaragaza ko Sabiti nta wo mu muryango we yanduje aka gakoko.

Izo mpapuro zigaragaza ko umugore wa Sabiti witwaga Akol n’ abana be batasanzwemo agakoko gatera SIDA.

Polisi ivuga ko kuba Sabiti yarasanze yaranduye agakoko gatera SIDA ariyo yaba yarabaye intandaro yo gufata umwanzuro utari mwiza.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, Paul Kangave yavuze ko tariki 21 Mutarama 2017 aribwo uyu muryango wose (umugabo, umugore n’ abana ) wagiye kwipimisha agakoko gatera SIDA

Dail monitor dukesha iyi nkuru ntigaragaza neza igihe uyu mupolisi yakoreye ibi gusa ivuga ko uyu abaye umupolisi wa kabiri wiyahuye mu gihe kitarenze amezi abiri.

Undi mupolisi wiyahuye ni uwitwa Patrick Oloya wiyahuye mu Ukuboza kw’ umwaka ushize wa ‘2016’.