Print

Miss Wema Sepetu watandukanye na Diamond afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditwe na: 4 February 2017 Yasuwe: 1159

Polisi yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gutangaza ko ifunze Miss Wema Sepetu hamwe n’abandi bahanzi aho bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Miss Wema Sepetu ukurikiranweho ibyaha byo ucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge yabaye kimenya bose ubwo yakundaga n’umuhanzi w’Icyamamare Diamond bagatandukana atabyaye.

Uyu mukobwa yongeye gushimangira izina rye mu itangazamakuru ubwo muri 2006 yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Tanzania.

Wema Sepetu ni umwe mu byamamare byo muri Tanzania byatawe muri yombi

.
Kuwa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, nibwo umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yashyizeho impapuro zita muri yombi Wema Sepetu ndetse na bamwe mu bahanzi barimo TID, Mr Blue, Chidi Benz, Recho n’abandi bashinjwa ibi byaha.

Komanda wa Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam, Simon Sirro, yatangaje ko bagikomeje gukusanya amakuru kugirango abari ku rutonde bose bafatwe kuko hamaze gufungwa abantu 5 gusa muri 17 bari ku rutonde rw’abashakishwa.

Wema Sepetu yakunze kuvugwa cyane igihe yakundanaga na Diamond’