Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2017, Muri Stade nto ya Kigali i Remera, haraye hamenyekanye abakobwa 15 bagiye mu mwiherero aho bagomba gutozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017).
UPDATES: 22:30; Pamela Umutoni, Iradukunda Elsa, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoniwase Belinda, Umutesi Nadia, Kalimpinya Queen, Umutoniwase Linda, Carine Mukabagabo, Uwase Hirwa Honorine, Umutoni Aisha, Umutoni Trecy, Ishimwe Fiona, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette na Iribagiza Patience ni bo bagize aya mahirwe yo kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.
Amafoto y’aba bakobwa, ibyapa bigaragaza imigabo n’imigambi yabo, imipira igaragaraho amafoto y’aba bakobwa ni byo uhita ubona utereye ijisho muri aba baturarwanda bitabiriye iki gikorwa.
Aba bakobwa 26 bagiye guhatanira kwinjira mu kindi kiciro cyo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ni:
Mukabagabo Carine, Uwineza Sandine, Umutoni Pamela, Kirezi Delice, Mutoniwase Linda, Umutesi Nadia, Umutoni Uwase Belinda, Iradukunda Elsa, Uwimbabazi Adeline, Mutagoma Diane, Uwase Hirwa Honorine, Umutoni Tracy Ford,…
Iribagiza Patience, Umwali Aurore, Umutoni Josiane, Umutoni Calorine, Umutesi Aisha, Urayeneza Helene, Umuhoza Simbi Fanique, Shimwa Guelda, Umutesi Winnie, Mukunde Laurette, Kalimpiya Queen.
Umuryango.rw wabanye nawe muri iki gikorwa kugeza dusoje turacyari kumwe; Turakomeza kukugezaho uko byifashe muri Petit Stade….Urara umenye abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017.
Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 26 bahagarariye Intara enye n’umujyi wa Kigali, aba bakobwa bagiye kwigaragariza abakemurampaka n’Abanyarwanda kugira ngo batoranywemo 15 bazahatanira ikamba ry’umukobwa uzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017.
UPDATE: 19h00 Abakobwa batangiye gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka n’abafana bitabiriye iki gkorwa.
21h24: Abakobwa bose 26 bamaze kunyura imbere y’abakemurampaka basubiza ibibazo bagiye babazwa. Abagize akana nkemurampaka bagiye mu mwiherero baze batangaza 15 bagomba kwinjira mu kiciro gikurikira kizabimburirwa n’umwiherero bazakorera mu karere ka Bugesera.
Gahunda ya ’made in Rwanda’, kurerera abana mu miryango, gahunda ya Rwanda day, imbuga nkoranyambaga n’ingaruka zazo nziza cyangwa mbi ku muryango nyarwanda, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kurwanya ibiyobyabwenge, icyerekezo cy’urubyiruko mu iterambere, irushanwa rya Nyampinga n’ibindi binyuranye ni bimwe mu byabajijweho ibibazo bitandukanye aba bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Photos:Umuseke