RUBAVU-Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017; King James, The Ben na Riderman bataramiye abakunzi babo mu buryo bukomeye aho igitaramo cyarangiye abafana bakinyotewe. Ni igitaramo cyateguwe na Airtel ifatanyije na EAP ari nayo yazanye The Ben mu Rwanda ugiye kuhamara ukwezi kurenga.
Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa munani cyirangira hafi saa kumi n’ebyiri. Ku rubyiniro habanjeho King James wataramiye abari aho mu ndirimbo ze zinyuranye, nyuma ye hakurikiraho Riderman nawe wataramiye abafana maze avuye ku rubyiniro The Ben wari umuhanzi w’umunsi ahabwa umwanya wo gutaramira abakunzi be.
The Ben akigera ku rubyiniro yagerageje gushimisha abakunzi be gusa icyagaragaye ni uko indirimbo ze kuva ku za cyera kugeza ku z’ubu abafana bazifite ku mutima. The Ben yaririmbanye n’abafana be nyuma aza guhamagara Bull Dogg na Green P bamusanga ku rubyiniro bamufasha kririmba zimwe mu ndirimbo bafitanye.
Iki gitaramo cyayingayingaga ibisanzwe bibera muri uyu mujyi bizwi nka Primus Guma Guma Super Star, cyaryoheye abacyitabiriye batari bacye dore ko kwinjira byari Ubuntu. Iki gitaramo cyabanje gukangwa n’imvura yari iri gukuba muri uyu mujyi wa Rubavu ariko ntibyabuza abakunzi b’umuziki kucyitabira ku bwinshi.
REBA AMAFOTO UKO IGITARAMO CYAGENZE: