Print

Safi yasabiwe gufungwa imyaka 27 ubwo yiyitaga ’Madiba’

Yanditwe na: 6 February 2017 Yasuwe: 9228

Niyibikora Safi umwe mu baririmbyi bo muri Urban Boys, yatangaje ko ubwo yiyitaga Madiba byahagurikije kamera ya benshi ndetse bamwe bakamubwira ko akwiye gufungwa imyaka runaka kugirango abone kwitwa iryo zina.

Nelson Mandela Madiba ni umunya-Afurika y’Epfo warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryakorerwaga abirabura rizwi nka “Apartheid” ndetse aza no kuba perezida wa mbere w’umwirabura w’iki gihugu mu 1994.

Madiba ni izina rikomoka kuri Nyakwigendera Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo.Afatwa nk’icyitegererezo n’abantu benshi haba muri Afurika no ku isi yose muri rusange yavutse ku itariki 18 Nyakanga 1918 atabaruka ku wa 5 Ukuboza 2013 afite imyaka 95.

Izina ’Madiba’ ryakunzwe na benshi ndetse bamwe batangira kuryiyitirira. Safi ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko iri zina banyuze n’ibikorwa byaryo, uyu muhanzi avuga ko yahisemo kwiyita iri zina kubera ko yashimye amatwara ya Nelson Mandela Madiba.

Uyu muririmbyi yabwiye KT Idors ko umunsi wa mbere yiyita Madiba yibasiwe n’abantu batandukanye, bamwe bamuvumiraga ku gahera bamubwira ko adakwiye kwigereranya n’umuyobozi w’Igihugu cyane ko n’ibyo yakoze we atabigeraho.

Safi avuga ko yakunze ibikorwa bya Nelson Mandela ari nayo mpamvu yiyise ’Madiba’

Safi yavuze ko ubusanzwe atajya yivanga muri Politiki ariko ko umunsi ku munsi ayikurikirana nk’umunyarwanda uba ushaka kumenya aho igihugu kigeza. Anavuga ko agendana na Politiki binyuze mu gukurikiza gahunda leta iba yashyizeho birimo gukorana umuganda ndetse no kuba umuturage mwiza.

Yavuze ko kwiyita Madiba byaturutse ku bikorwa byiza yabonanye Nelson Mandela.

Ati "Kwiyita Madiba byaturutse ahanini ku bikorwa byiza nabonanye Mandela. Iyo urebye ubona we atari umunya-Politiki cyane. Njye nabonaga ari umuturage cyane kurusha uko yari umunya-Politiki. Ni ukuvuga ngo yaba ari Perezida yaba ari umuturage, we yarebaga cyane icyo abaturage bakeneye,yumvaga abaturage mbere y’uko we yirebaho.’

Maze kubona ibyo byose yakoze nahise mukunda numva nkwiriye kongera izina rya Madiba ku mazina narinsanganywe. Uyu muhanzi ariko anavuga ko umunsi wa mbere yatangaza ko yiyise Madiba ariwo munsi yakiriye ubutumwa bwinshi bwabamushimaga ndetse n’abavuga ko yarengereye.

Yagize ati " Akenshi njye nabwo nkunda kwita cyane kubyo abantu baba bavuga kuko abantu bavuga ibyo bashaka kandi bitewe n’impamvu. Ukumva umwe aravuze ngo ’ariko se buriya Mandela aramuzi’, no ntabwo naringiye gusimbura Mandela. Hari nabavugaga ngo reka babanze bafunge imyaka 27 niba anayifite, noneho nyuma tuzareba ibyo akora naza ubundi yitwe Madiba byuzuye."

Safi avuga ko kwiyita izina ry’umuntu runaka wakoze amateka uba ushaka ko watera ikirenga mu bikorwa uwo muntu yakoze. Anavuga ko kenshi usanga ababyeyi bita amazina abana babo bagamije ko bazakura bakora nk’ibyo umuntu ukomeye yakoze.