Print

Nyina wa Miss Wema Sepetu imbere ya Polisi yasobanuje iby’umwana we ashinjwa

Yanditwe na: 6 February 2017 Yasuwe: 1990

Nyina w’umunyamideli Miss Wema Sepetu uherutse gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge muri Tanzania, yageze kuri Polisi abaza iby’ ifungwa n’ ifungurwa by’umwana we.

Uyu mubyeyi utatangajwe amazina, yabwiye itangazamakuru ko mu byamujyanye harimo no kumenya neza impamvu umwana we yafunzwe. Anavuga ko yashakaga gusobanurirwa byimbitse niba umwana ashobora kuzagezwa imbere y’ubutera.

Wema akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Uyu mubyeyi ariko anavuga ko kuba umwana we afunzwe ari agahinda gakomeye kuri we kuko atakekaga ko umukobwa we akoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati " Nk’umubyeyi ndababaye cyane, ubu ndasaba ko nanjye bandekura kuko hari iperereza bakiri gukora kugeza igihe bazabonera umwanzuro, ndabizi icyo kuvuga."

Miss Wema Sepetu ukurikiranyweho ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge yamenyekanye cyane ubwo yakundaga n’umuhanzi w’Icyamamare Diamond bagatandukana atabyaye.

Wema yabaye igihe kinini mu rukundo na Diamond

Uyu mukobwa yongeye gushimangira izina rye mu itangazamakuru ubwo muri 2006 yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Tanzania.

Kuwa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, nibwo Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yashyizeho impapuro zita muri yombi Wema Sepetu ndetse na bamwe mu bahanzi barimo TID, Mr Blue, Chidi Benz, Recho n’abandi bashinjwa ibi byaha.