Print

BASKETBALL: Mu gikombe cy’Ubutwari IPRC Kigali yandikiyemo amateka itari yarakoze mbere

Yanditwe na: 6 February 2017 Yasuwe: 240

Ikipe ya IPRS Kigali Basketball Club yegukanye igikombe cyo kwizihiza umunsi w’Intwari itsinze Espoir ku manota 76 kuri 65, kiba igikombe cya mbere mu mateka y’iyi kipe yegukanye kuva muri 2015 ishingwa.

Ni irushanwa ryateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidari ku bufatanye n’ishyirahamwe y’umukino wa Basketball mu Rwanda ’FERWABA’.

Ni imikino yari imaze icyumweru cyose ibera muri Petit Stade ndetse no kuri gymnase, ikaba yarasojwe ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017.

Nyuma y’uko amakipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa asezerewe muri 1/2 ariyo REG na Patriots, ku mukino wa nyuma Espoir yahuye na IPRC Kigali BBC maze umukino urangira IPRC ariyo itwaye igikombe ku manota 76 kuri 65 ya Espoir.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari ruzirikana Intwari z’u Rwanda, uyu mwaka hakaba hari hateguwe imikino itandukanye maze muri Basketball IPRC Kigali ihita ihandikira amateka yo kuba ari bwo itwara igikombe cyayo cya mbere mu mateka yayo kuva yashingwa.