Print

Nyampinga w’u Bubiligi ashobora kwamburwa nyuma yo kwamamaza irondaruhu

Yanditwe na: 6 February 2017 Yasuwe: 739

Nyampinga w’u Bubiligi umaze ibyumweru bitatu atowe yatangiye gusabirwa kwamburwa ikamba nyuma y’uko agaragaje amagambo y’irondaruhu ndetse no kugaragaza gushobotora abafite uruhuru rwirabura.

Uyu mukobwa yibasiwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku ifoto yashyize hanze mu mwaka wa 2016.Miss Romanie Schotte, yatorewe kuba Nyampinga w’u Bubiligi mu ntangiriro za 2017 asimbuye uwitwa Lenty Frans.

Uyu mukobwa ashobora kwamburwa ikamba nk’uko benshi bari kubisaba

Romanie Schotte w’imyaka 19 y’amavuko, akomoka mu gace ka Bruges. Mu mwaka wa 2016 muri Gicurasi, Nyampinga yashyize ifoto ku rukuta rwa instagram yandikaho amagambo yafashwe nk’ay’ivangura.

Icyo gihe yatangaje ko ntakuri kuri mu byo bamwe bavugaga, anavuga ko hari umubare munini w’abantu runaka bihishe inyuma yo gushaka ko yamburwa ikamba.

Muri Gicurasi kandi, uyu mukobwa yifashe selfie ubwo yari yicaye mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange inyuma ye hari hicaye umugabo w’umwirabura wari ufite isura yijimye.

Mu banditse kuri iyo foto hari uwanditse ati “Uriya mwirabura” hanyuma uyu Nyampinga amusubiza agira ati “Ndamuzi” aherekeza aya magambo agashushanyo kagaragaza umwanda abantu bituma ari nacyo cyatumye ashinjwa ivanguraruhu.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abantu benshi ntibishimiye uburyo uyu mukobwa yatutse uwo mugabo w’umwirabura yafotoye atabimusabiye uburenganzira.

Bamwe mu bakurikira Romanie bakoze ibisa nko kwigaragambya ku mbuga nkoranyambaga akoresha, buri foto yakurikiye iyo yifashishije atuka umugabo w’umwirabura wari umwicaye inyuma na yo yaherekejwe n’ibitekerezo byiganjemo ibigaragaza ako gashushanyo k’umwanda wo mu bwiherero inshuro nyinshi.

Nyampinga w’u Bubiligi, Romanie Schotte yakomeje gusaba imbabazi yinginga kubera icyo gikorwa yakoze gusa abantu batandukanye bamaze gusinya basaba ko yamburwa ikamba ndetse hagashakishwa umugabo yatutse kugira ngo hakorwe ikirego agezwe imbere y’inkiko.

Ikinyamakuru The Brussels Times cyanditse ko urwego rwitwa UNIA rwo mu Bubiligi rushinzwe kurwanya irondaruho n’ivanguramoko rwatangiye gukora iperereza kuri uyu Nyampinga. Umuvugizi w’uru rwego yavuze ko iki kibazo banahise bakigeza mu zindi nzego zisumbuye kugira ngo gikurikiranwe.

Iyi foto niyo yabaye imbarutso yo gushinjwa kwamamaza irondaruhu
amafoto yose uyu mukobwa ari gushyiraho, abafana be bari gushyiraho akamenyetso ku mwanda