Print

Perezida Kagame aragirana ikiganiro n’ abayobozi bose b’ Akarere ka Gasabo

Yanditwe na: 7 February 2017 Yasuwe: 827

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame aragirana ikiganiro n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo, kiritabirwa n’abayobozi kugera kuri komite nyobozi z’imidugudu igize Akarere ka Gasabo.

Ni igikorwa byitezwe ko Perezida Kagame ageza ijambo kuri aba bayobozi, ndetse akagira n’umwanya wo gusangira ibitekerezo nabo, bikaba ari ubwa mbere muri uyu mwaka agiye guhura n’abayobozi kugeza ku nzego zo hasi.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyitabirwa guhera kuri Komite nyobozi z’imidudugu igize Akarere ka Gasabo; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’imirenge igize ako Karere; Abajyanama b’Utugari, Imirenge, Akarere n’Umujyi wa Kigali; Abavuga rikumvikana barimo abayobozi b’amadini; Ibigo by’amashuri; Amavuriro n’Inzego z’umutekano.

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, kakaba kagizwe n’imirenge 15.