Print

Perezida Kagame yasuye igice cyahariwe inganda

Yanditwe na: 7 February 2017 Yasuwe: 2424

Kuri uyu wa Kabiri tariki Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye igice cyahariwe inganda (Kigali Special Economic Zone) mbere yo gusoza uruzinduko rwe rwo kuganira n’abashoramari.

Muri iki gice Perezida Kagame yasuye inganda zirimo StrawTec, PharmaLab, C&H Garments na Africa Improved Foods.

Yashimye akazi kamaze gukorwa.

Ati “Ndagirango mbashimire kubera akazi keza gakorwa hano mu kubaka inganda n’uruhare zigira mu guteza imbere u Rwanda…. Twaje hano kwirebera ibimaze kugerwaho kugirango dushobore kumva neza akazi gasigaye gukorwa. Intambwe imaze guterwa iragaragara ariko turacyafite urugendo rurerure.”

Kigali Special Economic Zone yashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’inganda mu Rwanda. Igizwe n’inganda 32 zikora n’izirenga 20 zicyubakwa

Si ubwa mbere Perezida Kagame asuye iki gice cyahariwe inganda kuko muri 2013 yahasuye ubwo yafunguraga ku mugaragaro igice cyahariwe ubuhinzi(Kigali Agriculture Park).