Print

Greizman yatangaje nimero yifuza kwambara aramutse asinyiye Man U

Yanditwe na: 8 February 2017 Yasuwe: 1423

Umufaransa ukinira ikipe ya Atletico Madrid byavuzwe cyane ko ashobora kwerekeza muri Manchester United, Antoine Greizman ngo aramutse agiye muri Manchester yifuza ko yakwambara nimero 7.

Byaravuzwe cyane ko mu mpeshyi ya y’uyu mwaka Greizman ashobora kwerekeza muri Man U ndetse byaje kwemezwa n’umwe mu bajyana b’uyu musore Sebastien Bellencontre watangarije So Foot Magazine ko uyu musore ashobora kuyerekezamo, kuko yifuza cyane gukinira ikipe uwo afata nk’icyitegererezo cye yakiniye, ndetse akanambara nimero nk’iye ari we David Beckham.

yagize ati"mu mpeshyi y’uyu mwaka ashobora kuzakinira ikipe David Beckham afata nk’icyitegererezo cye yakiniye ariyo Man United, ndetse yifuza kwambara nimero yambaraga ariyo 7."

Uyu mugabo kandi yanze kugira byinshi avuga ku kuba uyu musore yaba yaramaze kumvikana na Man U ibimureba nk’umukinnyi ku giti cye ’Personal Contract’ avuga nta byinshi yavugaho uretse gutegereza bakareba aho bigana.