Print

Umugore wa Katauti yavuze byeruye ko anyurwa n’abasore bafite isura mbi

Yanditwe na: 8 February 2017 Yasuwe: 4756

Uwoya Irene wamenyekanye cyane nka Oprah akaba n’umugore wa Ndikumana Katauti yatangaje ko mu buzima bw’urukundo atajya yishimira cyane umusore usa nzeza cyane ko ahubwo akururwa ndetse akanezezwa n’umuosre ufite isura mbi.

Irene azwi cyane mu Filime zakanyujije nk’umugore mwiza w’ikimero, yumviswe ndetse arebwa cyane muri Filime nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi.

Yavuze ko mu byo arebaho mbere y’uko yemera gukundana n’umusore cyangwa kugirana na we ubushuti bwihariye ngo yibanda cyane ku isura idashamaje mu gihe abandi bakobwa bareba ubwiza.

Oprah yavuzweho guca inyuma umugabo we akikundanira na Jaguar

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangajeko ari gutegura ibirori yise ‘Irene Uwoya Valentine’s Special Night’ byo gufasha abakundana kuzizihirwa n’umunsi mukuru wa Saint Valentin.

Uyu mugore ariko yanavuze ko mbere y’uko itariki ya 14 Gashyantare igera agomba guhishura ibyahishwe kuri we ndetse n’amwe mu mabanga y’ubuzima bwe benshi bakunze kumwibazaho.

Yagize ati “Ikintu mutazi kuri njyewe ni uko ntajya nkururwa n’abagabo bagaragara neza, ntabwo nzi ngo biterwa n’iki ariko burya abagabo bafite isura mbi nibo bazamura ibyiyumvo byanjye mu by’urukundo.”

Mu banditse ku ifoto uyu mugore yashyizeho bagaruka ku magambo yari amaze kuvuga, bibazaga niba abagabo bose bakundanye yarabahisemo agendeye ku isi mbi.

Opraha avuga ko yikundira abasore badafite isura ishamaje cyane