Print

Huye: Umurambo w’umukozi w’Ingoro ndangamurage watoraguwe mu ishyamba ryayo

Yanditwe na: 8 February 2017 Yasuwe: 4445

Umurambo wa Ntaganda Jean Pierre wakoraga mu Ngoro y’imibereho y’Abanyarwanda i Huye, wasanzwe mu ishyamba ry’iyi ngoro ku wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017.

Ntaganda yari umwarimu wigishaga imyuga gakondo ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda muri iyo ngoro.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko umurambo we wagaragaye nta gikomere ufite, imbere y’aho wari uri hateretse uducupa tubiri, harimo iry’amazi rizwi ry’uruganda ruyatunganya mu Rwanda n’irindi ry’umuti wica udukoko ricagase.

Uyu mugabo yari amaze iminsi atitabira akazi.

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, iyi ngoro iherereyemo ariko ntiyataba telefoni, ndetse n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ariko ntitwumvikana.

Inkuru turacyayikurikirana…..

Ntakirutimana Deus