Print

Abantu 5 bapfuye barohamye mu Kiyaga cya Tanganyika abandi benshi baburirwa irengero

Yanditwe na: 9 February 2017 Yasuwe: 1321

Ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye Monusco ziri mu barimo gushakisha ababuriwe irengero

Ubwato bukoze mu biti bwari butwaye abagenzi 49 n’ ibicuruzwa bwarohamye mu Kiyaga cya Tanganyika ku wa Kabiri w’ iki cyumweru.

Abatuye ku mwigimbakirwa witwa Ubwari hafi yaho ubu bwato bwarohamye barohoye imirambo itanu abantu 29 barohorwa bagihumeka abandi baburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa moya z’ umugoroba ku masaha yo mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.

Ubu bwato bwari bupakiye ibicuruzwa birimo amafi, imyumbati, n’ ibindi byinshi. Bivugwa ko uwari utwaye ubu bwato yari yasinze ngo isindwe ryatumye abagenzi bamuburira ngo ahagarike ubwato kuko babona ikibuye imbere yabo abirengaho bituma ubwato bugonga iryo buye bukora impanuka.

Abarohowe bagihumenya biganjemo abagore n’ abana bagobotswe n’ ubundi bwato bubajyana ahitwa Baraka.

Inzego z’ ubuyobozi zatangarije Radio Okapi ko igikorwa cyo gushakisha abantu 19 baburiwe irengero kigikomeje.

Mu barimo gukora ubutabazi harimo ubwato bwa moteri bwo mu gihugu cya Tanzania ndetse n’ ingabo z’ Umuryango w’ Abibumye MONUSCO.