Print

Masudi afashe icyemezo gikomeye asiga bamwe mu bakinnyi bakomeye muri 18 ahagurukana berekeza muri Sudani y’Epfo

Yanditwe na: 9 February 2017 Yasuwe: 3653

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 ihagurukana nabo kuri uyu wa gatanu berekeza muri Afurika y’Epfo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na Al salaam Wau.

Ni urutonde rutunguye abantu kuko hatagaragayeho bamwe mu bakinnyi barimo bitwara neza muri iyi minsi bafasha Rayon Sports mu mikino imwe n’imwe bayikiniraga.

Barimo semababa wayo Nsengiyumva Mustafa wasaga n’uwamaze gufatisha kubera ko mu mikino myishi ishize ya Rayon Sports yayikinaga kandi akanitwara neza.

Undi mukinnyi wasigaye bitunguranye ni Muhire Kevin nawe nyuma yo kuva mu mvune akaba yaragiye agirirwa icyizere akanitwara neza. Undi utari kuri rutonde byatunguranye ni myugariro Yves Rwigema.

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yerekeza muri Sudani y’Epfo gukina na Al Salaam Wau mu mikino nyafurika, ni umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ikimara gukina uyu mukino izahita igaruka mu Rwanda kuri uwo munsi wo kuwa gatandatu dore ko izaba yifitiye indege yabo bwite ’Private Jet.’

Abakinnyi 18 bazahagurukana n’ikipe
Abazamu: Ndayishimiye Eric na Mutuyimana Evariste

Ba myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Munezero Fiston, Abouba Sibomana, Irambona Eric, Nzayisenga J. d’Amour Meya na Mugabo Gabriel

Abakina hagati: Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Kakure Mugheni Fabrice, Mugisha François na Nova Bayama.

Ba rutahizamu: Moussa Camara, Nahimana Shassir na Ramami Frank