Print

Nyuma ya karuhuko gato shampiyona y’umupira w’amaguru igiye kongera gutangira

Yanditwe na: 10 February 2017 Yasuwe: 479

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru ’Azam Rwanda Premier League ’ nyuma y’akaruhuko gato gasoza igice cyayo cya mbere irakomeza, kuri uyu wa gatanu ahateganyijwe umukino umwe rukumbi naho indi ikazaba ejo no ku cyumweru.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017 shampiyona irakomeza hakinwa umukino w’umunsi wa 16. AS Kigali iraba yakiriye ikipe ya Sunrise kuri Stade ya Kigali, ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15:30’.

Mu umukino ubanza ikipe ya Sunrise yari yatsinze AS Kigali 1-0 cya Sinamenye Cyprien, yongeye guhura ariyo agiye gufungura imikino yo kwishyura ya Azam Rwanda Premier League.

Uretse APR FC yagombaga gusura Amagaju FC, na Rayon Sports yagombaga gusura Police FC, zikaba zidahari aho zagiye guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, indi mikino yose y’umunsi wa 16 iteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Dore imikino yose y’umunsi wa 16

*Kuwa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017

AS Kigali vs Sunrise (Kigali Stadium; 15:30’)

*Kuwa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017

Mukura vs Pepiniere FC (Huye; 15:30’)
SC Kiyovu vs Bugesera FC (Mumena; 15:30’)

Espoir FC vs Marines FC (Rusizi; 15:30’)

*Ku cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017

Musanze FC vs Kirehe FC (Nyakinama; 15:30’)
Gicumbi FC vs Etincelles(Gicumbi; 15:30’)