Print

Miss Mutoni Balbine ntavuga rumwe n’abakomeje kumwita umutinganyi

Yanditwe na: 10 February 2017 Yasuwe: 4547

Miss Mutoni Balbine wabaye umunyamakuru wa Radio 10 na TV 10, umaze igihe akurikirana amasomo ye muri Canada ntiyumvikana n’abakomeje kumwita umutinganyi bashingiye ku ifoto aherutse kwifotonya n’umukobwa mugenzi we.

Miss Balbine Mutoni usanzwe akundana byeruye n’umusore witwa Arsene Kwitonda, yabaye igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda muri 2015 ndetse muri 2016 yongeye kugeregeza guhatanirira iri kamba ariko nabwo aratsindwa.

Iyi foto yatumye Nyampinga Balbine ashinjwa ubutinganyi

Uyu mukobwa yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abasaga ibihumbi mirongo ine. Iyo foto imugaragaza ari kumwe n’undi mukobwa bigaragara ko bari bahuriye mu kabyiniro.

Nyuma yo gushyiraho iyo foto yasaganyijwe ibitekerezo bitandukanye abwirwa ko yifotozanyije n’umutinganyi.

Benshi mu banditse ibitekerezo byabo kuri iyi foto bibasiye Balbine bamwe bagaraza ko bibateye agahinda kuba umwe muri ba Nyampinga b’U Rwanda asigaye ari umutinganyi.

Uwitwa Tyson_usa_Kigali kuri instagram yaranditse ati ‘’Mbega , Balbine washakaga kuba miss Rwanda n’umutinganyi mana weeee !!! ndumiwe .

Uwitwa Aristide_Cru yaranditse ati “uri umutinganyi?”, uwitwa Mahirwe_2017 we yanditse ko atiyumvisha uburyo Balbine ari umutinganyi wicecekeye ngo akaba agiye gukora iperereza ngo arebe niba adatingana n’umukunzi we.

Undi nawe ati "Mind your business guys ,mukure amaboko mu mufuka hanyuma mukore icyabateza imbere, Balbine courage ukore gahunda zawe utuje,naho ibyo byo kuvuga nibivugire Bo bafite umwanya,Bo umenya barabyimbije ama compte."

Nyuma y’ibi bitekerezo byakoje mu ijisho Miss Balbine, maze araterura asubiza buri wese wakekaga ko ari umutinganyi mu buryo byeruye.

Uyu mukobwa yasabye buri wese kwirinda kuvuga umuntu mu gihe atazi icyo atekereza. Anavuga ko atari byiza gucira umuntu urubanza.

Ati ‘’Mujye mubanza musobanukirwe mbere yo kuvuga . Ntago ndi umutinganyi , ibi bimpaye isomo , uyu muntu twahuriye mu birori bya ‘new year eve party’ byabereye I Toronto , nize ko mu buzima mbere yo kugira uwo ucira urubanza ugomba kubanza kumenya ko ari umuntu , none ndi iki ngo mbe nacira urubanza uwo ariwe wese mu buryo ubwaribwo bwose.’’

Yungamo ati "Uriya muntu twarifotoranyije gusa , icyo nabwira abantu muri uyu mwaka ni uko buri wese yakwiga kutagira uwo acira urubanza kuko n’ubundi nta mwere uriho."

Miss Balbine Mutoni asanzwe afite umukunzi: