Print

MU MAFOTO irebere Ubuheta bwa Diamond na Zari

Yanditwe na: 12 February 2017 Yasuwe: 3150

Iminsi 41 yari ishize Prince Nillan ubuheta bwa Diamond Platnumz buvutse nta muntu numwe urabona isura ye uretse abo mu muryango we. Kuri ubu uyu muryango wamaze gushyira hanze amafoto y’umwana wabo.

Prince Nillan yavukiye mu gihugu cya Afurika Y’epfo mu kwezi k’ukuboza 2016. Diamond na Zari birinze bikomeye kwerekana amafoto y’ubuheta bwabo ndetse amwe yagiye ashyirwa hanze y’uyu mwana akaba atererekanaga mu maso he ibi bisa neza nkibyakorewe imfura y’abo Princess Tiffah ubwo yavukaga.

Uyu mwana yari yakomeje guhishwa itangazamakuru

Ku wa gatandatu 11 Gashyantare uyu mwaka, hateguwe ibirori bikomeye byo kwerekana uyu mwana.Ibigo by’imari bikomeye byarwaniye gukoresha no kwamamaza ibikorwa byabo bifashishije amafoto y’uyu mwana.

Prince Nillan ni umwana wa kabiri kuri Diamond akaba umwana wa gatanu kuri Zari kuko uyu mugore yabanje kubyarana n’umuherwe Ivan Ssemwanga.

Ikinyamakuru Umuryango.rw, duherutse kubagezaho inkuru y’uko muri Werurwe uyu mwaka Diamond yitegura kujya gusaba no gukwa Zari bamaranye hafi imyaka 4 batarasezerana imbere y’Amategeko.