Abahanzi Nyarwanda Charly&Nina, Dj Pius, na Farious bari kubarizwa mu gihugu cya Centre Afrique aho bakiriwe ndetse bagirana ibiganiro na Brigitte Touadera umufasha wa Perezida wa Centre Afrique [Faustin-Archange Touadera].
Aba bahanzi bamaze igihe muri iki gihugu aho bari gukorera ibitaramo bitandukanye harimo n’icyo bakoze 11 Gashyantare uyu mwaka.Mu byo baganiriye aba bahanzi basobanuriye umufasha wa Perezida wa Centre Afrique uburyo umwana w’umukobwa yitaweho mu Rwanda ndetse n’uburyo amahirwe ye yo kwiteza imbere agenda yagurwa umunsi ku wundi.
Nyuma y’ibiganiro by’aba bombi, bemeranyije ubufatanye ndetse umufasha wa Perezida wa Centre Afrique ababwira ko n’ikindi gihe bahawe ikaze mu gihugu, arabashimira kuba barahisemo kujya gutaramira abaturage batuye muri Centre Afrique.
Mu mwaka wa 2016, Brigitte Touadera yaje mu Rwanda umwaka ushize (2016), aho yakiriwe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madame Jeanette Kagame.