Print

Mu mitoma ihambaye, Ndanda yifurije Anitha isabukuru nziza

Yanditwe na: 14 February 2017 Yasuwe: 3165

Ndanda Alphonse usanzwe ari umuzamu wa As Kigali ndetse wanaciye mu ikipe ya Mukura Vs, yifurije umukunzi we Anitha isabukuru Nziza anasaba Imana gukomeza kumubaha hafi muri ubu ubuzima bwo ku iyi si.

Urukundo rwa Ndanda na Anitha rumaze gushinga imizi mu itangazamakuru kuva muri Mutarama kugeza ubu, aba bombi babanje kubana mu buzima bwihisha ijisho ry’itangazamakuru kugeza igihe Anitha yahamirije ko yihebeye Ndanda Alphose.

Ndanda yahamije urwo yakunze Anitha ku isabukuru y’amavuko

Anitha umaze iminsi ari mu bitaro kubera uburwayi, yagize isabukuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, umukunzi we Ndanda yanditse ku rukuta rwa Instagram amwifuriza isabukuru Nziza anaboneraho ku mwifuriza umunsi mwiza wabakundanye.

" Isabukuru Nziza Malayika wanjye..Nkwifurije umunsi mwiza w’abakundanye, Imana ikomeze ikundindire, Imigisha myinshi itagabanyije kuri wowe..Komeza kunyurwa n’uyu munsi."-Ndanda

Nyuma y’ubu butumwa, Anitha nawe yahise yandika asubiza umukunzi we, amushimira kuba amuzirana umunsi ku wundi. Ati " Urakoze cyane rukundo rwanjye, buzima bwanjye, uvuze buri kimwe kuri njye, umunsi mwiza w’abakundanye kuri wowe."

Muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi bihariye urupapuro rwa mbere rw’ibinyamakuru bivugwa ko Anitha Pendo yaba atwite ndetse ko Ndanda yatangiye gushaka uko batandukana.

[email protected]