Print

Loni irashinja igisirikare cya Congo Kinshasa kwica abarenga 100

Yanditwe na: 14 February 2017 Yasuwe: 930

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ryatangaje ko igisirikare cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyishe abarenga 100 gikoresheje imbaraga z’umurengera.

Abavugwa ni abarwanyi bo mu mutwe witwa Kamwina Nsapu ushyigikiye umuyobozi w’ akarere wishwe mu kwezi kwa munani umwaka ushize. Biciwe mu Ntara ya Kasai mu gitero igisirikare cya Congo cyagabye kuri uwo mutwe w’ abarwanyi bitwaza intwaro.

Iryo shami rya loni rivuga ko igisirikare cya Leta ya congo FARDC cyarashe mu kivuge cy’ abarwanyi kitavanguye kikicamo abarenga 100.

Umuvugizi w’iri shami Liz Throssell avuga ko igisirikare cya Congo cyakoresheje imbaraga z’ umurengera kikica imbaga y’ abantu ku buryo ibyabaye byababaje Umuryango w’ abibumbye.