Print

Ibibazo byagaragaye muri Girinka byatumye Abadepite bahamagaza abaminisitiri babiri

Yanditwe na: 14 February 2017 Yasuwe: 977

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi(Minagri) Geraldine Mukeshimana n’uw’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(Mineacom), François Kanimba ,bahamagajwe n’Inteko ishinga amategeko ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya girinka no mu bucuruzi bw’amata.

Ni umwe mu mwanzuro yafatiwe mu nteko rusange yahuje abagize abadepite ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ uko Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragarije inteko rusange ibikubiye muri raporo y’iyi komisiyo ku ngendo yakoreye mu turere twose tw’igihugu kuva tariki ya 18 Ukwakira kugeza ku 4 Ugushyingo 2016.

Abadepite bari bakeneye kumenya uko gahunda yo gutanga izo nka imeze, kwita ku buzima bwazo, gufasha aborozi gukomeza kubona icyororo cy’izitanga umukamo, gufasha umworozi kubona uburyo n’ubushobozi byo kugeza umukamo ku isoko, kureba akamaro ka gahunda ya girinka ku muturage n’uruhare rw’abikorera , ibibazo birimo n’ingamba zo kubikemura nkuko RBA yabitangaje.

Abo badepite basanze ku rwego rw’igihugu hamaze gutangwa inka 253,354 bingana na 72% by’inka ibihumbi 350 zigomba kuba zatanzwe kugera mu mwaka 2017. Bivuze ko hakibura inka zingana na 28% zigomba gutangwa mu gihe cy’umwaka umwe kuko gutanga izo nka ibihumbi 350 bizarangirana na 2017.

Ibyo bivuze ko ari inka 96 646 zisigaye kugira ngo iyo ntego igerweho, bigasaba gushyirwamo ingufu ugereranyije n’uko zatangwaga.

Ibibazo byagaragaye birimo ikinyuranyo cya 7% hagati y’imibare itangwa n’ikigo kigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), n’itangwa n’uturere, kuko RAB itabara inka zapfuye.

Imibare yerekana ko inka zagurishijwe n’izibwe mu turere twose zigera 25, 212.
Perezida w’iyo komisiyo Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko uburyo bwo kwitura bwagize uruhare runini muri iyi gahunda kuko izituwe zingana na 34%, bigafasha abaturage kubona amata bakiteza imbere.

Gahunda ya Girinka yatangijwe mu mwaka wa 2006 hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye.