Print

Uganda: Abashinwakazi babiri basanzwe mu nzu bapfuye nyuma yo guterwa ibyuma

Yanditwe na: 15 February 2017 Yasuwe: 2668

Mu gihugu cya Uganda hari gukorwa ipereza ryimbitse ngo hamenyekane abishe abashinwakazi babiri babateye ibyuma nyuma yo kubasanga mu nzu bari bacumbitsemo.

IGP Kale Kayihura uyobora Polisi ya Uganda, yabwiye The Daily Monitor ducyesha iyi nkuru ko ba nyakwigendera bishwe mu mpera z’icyumweru gishize, bakaba bariciwe mu gace kari mu Burengerazuba bwa Kaminuza ya Makerere.

Imirambo y’aba bombi yasanzwe mu cyumba bari baryamyemo yatangiye kubora, nk’uko Gen.Kayihura akomeza abivuga

Buri murambo bawusanganye ibikomere by’ibyuma bawuteye. Inzu biciwemo yari isanzwe ari urusengero, nyuma yaje kwifashishwa itangira guturwamo ari naho aba bashinwakazi bahisemo gucumbika.

Nyir’inzu bakodeshaga yabwiye Polisi ko atazi abishe abo bashinwakazi ndetse ko atazi ukuri kwibyabaye byose.

Polisi ya Uganda ikomeje gukora iperereza ari nako ikorana byahafi na Ambasade y’u Bushinwa ngo bakurikirane abishe bariya Bashinwakazi.