Print

UEFA CL: Arsenal yandagajwe bikomeye na Bayern Munich, Real Madrid ibyitwaramo neza

Yanditwe na: 16 February 2017 Yasuwe: 1173

Ikipe ya Bayern Munich yihanije ikipe ya Arsenal iyinyagira 5-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi ’UEFA Champions League’, ni mu gihe Real Madrid yatsinze Napoli.

Ni umukino wagiye kuba n’ubundi ikipe ya Arsenal idahabwa amahirwe, gusa ntibyari byitezwe ko ishobora kwandagazwa nk’uko byagenze.

Umupira watangiye ikipe ya Bayern Munich irusha Arsenal ku buryo bugaragara, irayisatira ku rwego rwo hejuru, maze ku munota wa 11 ku umupira yari ahawe Douglas Costa, Arjen Robben yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umuzamu Ospina ntiyamenya uko byagenze.

Bayern Munich yakomeje gusatira cyane ishaka ibindi bitego ariko biranga. Ku munota wa 30 ku ikosa ryakorewe kuri Laurent Koscielny mu rubuga rwa mahina umusifuzi yatanze penaliti itavuzweho rumwe, yatewe na Alexis Sanchez umuzamu Emmanuel Nuer ayikuramo, ku burangare bwa ba myugariro ba Bayern byarangiye Sanchez atsinze igitego.

Nuer penaliti ya Sancheza yari yayikuyemo

Sanchez yahise atsinda igitego

Iki gitego cyahaye imbaraga ikipe ya Arsenal irasatira ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Bayern Munich ishaka igitego cy’intsinzi ku kabi na keza, ihana hana umupira ikipe ya Arsenal iribura ari nako iyisatira cyane, maze ku munota wa 53 nyuma yo guhererekanya umupira neza hagati ya Arjen Robben na Philip Lahm, Lahm yahinduye neza umupira imbere y’izamu awutereka ku mutwe wa Robert Lewandowski ahita atsindira Bayern Munich igitego cya 2.

Nyuma y’iminota 3 gusa Thiago Alicantara ku mupira yari ahawe na Lewandowski yatsindiye Bayern Munich igitego cya 3.

Ku munota wa 63 nyuma y’uko umupira usirisimbye imbere y’izamu rya Arsenal hakabura myugariro uwukuraho, Thiago Alicantara yateye ishoti rikomeye cyane rica mu maguru ya myugariro wa Arsenal ariwe Xaka riragenda umuzamu agerageza kuwukuzamo akaguru ariko biranga umupira uyoboka mu rushundura, biba bibaye 4-1.

Thomas Muller wari winjiye mu ikibuga asimbuye Lewandowski, yaje kubonera Bayern Munich igitego cya gashinguracumu ku munota wa 88, ni ku umupira yari ahawe na Alicantara. Umukino urangira ari 5-1.

Uko ibitego byagiyemo (amashusho)

Ku rundi ruhande Real Madrid yari yakiriye SSC Napoli, umukino waje kurangira Real Madrid itsinze Napoli 3-1. Ibitego bya Real Madrid byatsinzwe na Karim Benzema, Toni Kross na Casemino. Naho igitego kimwe rukumbi cya Napoli cyatsinzwe na Lorenzo Insigne.

Iyi ikaba yari imikino ibanza, iyo kwishyura ikaba izaba tariki 7 Werurwe 2017.